Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

"Kugira Abavandimwe nka Humble Jizzo na Nizzo Kabosi biruta kugira intwari y'akataraboneka" amagambo yuzuyemo ubugambanyi bwaSafi Madiba.

Safi Madiba yashimangiye ubugwari bwe yemeza ko atandukanye n'intwari z'akataraboneka akagerekaho no kugenda ahemutse
Nov 07 2017
38
Music

Nyuma y'uko Niyibikora Safi uzwi ku izina rya Safi Madiba atangarije ku mugaragaro ko atakiri umwe mu bagize itsinda Urban Boys ko arivuyemo kuko ngo iryo tsinda nta ntego y'iterambere rifite ndetseko abona ko nta ejo hazaza iryo tsinda rifite.

 Mu magambo Safi Madiba yashyize ahagaragara,abinyujije kuri konti ye ya Instagram ubusanzwe yari ifite izina rya Safi Madiba/Urban Boys ubu akaba yayihinduye ikitwa Safi Madiba Official yavuze ko kugira abavandimwe nka Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kabosi biruta kugira intwari y'akataraboneka aya magambo akaba yashimangiye ubugwari n'ubuhemu bukomeye bwe kuko nk'umuntu uzi neza ko yarikumwe n'intwari z'akataraboneka atakabaye azita ku rugamba rwo gukomeza kuzamura muzika nyarwanda nk'umwe mu bari bagize itsinda ryafatwaga nk'inkingi ya mwamba muri muzika nyarwanda.

Aya magambo kandi bamwe mu bakunzi ba Urban Boys bakaba bayafashe nk'ubugambanyi bukomeye bwihishe inyuma yo kwiyerurutsa aho bigaragara ko uyu Safi Madiba gusenya Urban Boys wari umugambi we amaranye igihe kirekire.Yakomeje avugako yasanze itsinda Urban Boys nta ejo hazaza rifite bityo akaba abona nta mpamvu yo gukomezanya na ryo.Ibi byateye benshi kwibaza niba mu myaka icumi yari amaze muri iri tsinda aribwo abonye ko nta ejo hazaza haryo hahari ndetse ibi bikaba bishimangira gutesha agaciro ibyo Urban Boys yagezeho harimo no kuba yaratwaye igihembo kiruta ibindi mu Rwanda cya PGGSS6 ndetse no kuba yarabashije gukorana indimbo na bamwe mu banzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.


Urban Boys ubwo batwaraga irushanwa rya PGGSS6

Safi Madiba kandi akaba yigaaruriye imwe mu mitungo yari asangiye n'itsinda Urban Boys aho ashobora no kugezwa imbere y'ubutabera akaryozwa ubwo buhemu akomeje gukorera abari abavandimwe be mu myaka 10 ishize.


Urban boys ubwo bizihazaga isabukuru y'imyaka 6

 


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account