Inkuru Irambuye

inkuru ya

Jean de Dieu Murasira

Share Button

Iby'itsinda URBAN BOYS bishobora kuba bigiye gusobanuka bikajya ahagaragara

Mugihe ibivugwa muri Urban Boys bikomeje kuba inshoberamahanga bidahindutse noneho ukuri kwabyo gushobora kujya ahagaragara mugihe gito
Nov 01 2017
30
Music

Hashize iminsi itari mike havuzwe amakuru yo gutandukana kw'Abasore batatu bagize itsinda Urban Boys ryamenyekanye muri muzika nyarwanda ndetse no hanze y'imbibi z'u Rwanda aho bivugwa ko buri wese yaba agiye gukora kugiti cye.Nimugihe kandi mu kiganiro aba Basore baherutse kugirana na radiyo Isango Star bahakanye bivuye inyuma ayo makuru bavuga ko atariyo,cyakora bo ubwabo bumvikanye bemeza ko bigeze kugira kutumvikana hagati yabo ariko ko ngo byarangiye kandi ko ngo niyo habaho kutumvikana bitatuma batandukana nk'itsinda cyangwa ngo bigire ingaruka ku muziki wabo doreko ngo ntazibana zidakomanya amahembe.

Nubwo aba Basore bahakanye aya makuru ndetse bakanagaragaza indirimbo yabo nshyashya bise "I Miss You" bakoranye na Kitoko nk'ikinyemenyetso cy'uko itsinda rigihari ariko amakuru akomeje gucaracara nuko iri tsinda ryaba rigeze ku ndunduro.Ibi bije mugihe umwe mu Basore bagize iri tsinda ariwe Safi Madiba agaragaye mu gihugu cya Uganda aho yagiye gokorerayo indirimbo ahuriyeho na Meddy wari umaze iminsi ari mu Rwanda.


                                        Umuhanzi Meddy,Producer Sasha Vybz ndetse na Safi Madiba muri Uganda


Kuri uyu wa 31 ukwakira 2017 kandi nibwo Urban Boys yashyize itangazo ahagaragara ritumira abanyamakuru  mu kiganiro mbwirwaruhame giteganyijwe kuzaba tariki ya 10 ugushyingo aho ngo icyo kiganiro kigamije gutanga amakuru nyayo kubivugwa muri Urban Boys naho ihagaze kugeza ubu.

INSIDERWANDA ikimara kubona iyi baruwa yifuje kumenya byinshi maze yegera Humble Jizzo umwe mu Basore bagize iri tsinda akaba umuyobozi ndetse n'umuvugizi wayo ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo gusa yirinze kugira byinshi adutangariza maze avuga ko ariyo mpamvu handitswe ririya tangazo bityo ko amakuru yimbitse azavugirwa muri icyo kiganiro.Abajijwe kukuba mugenzi wabo ari mu gihugu cya Uganda aho bivugwa ko yaba yaragiye gukorerayo indirimbo ye kugiti cye,yadusubijeko ntacyo abiziho kandi ko niyo byaba aribyo Safi ataba ari ubwambere akoze indirimbo ye ku giti cye ko ibindi bijyanye na gahunda ze bwite abantu bamutegereza akaba ariwe babaza.

Abajijwe kandi ko yaba yaramenyeshejwe ko Safi agiye kujya muri Uganda nk'umuyobozi w'itsinda yavuzeko ntabyo yarazi ariko ko nawe yaje kubimenya gutyo,ariko yongera gushimangira ko hategerezwa ibizavugirwa muri kiriya kiganiro.

urban boys
Itangazo Urban Boys yashyize ahagaragara rigenewe abanyamakuru


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account