Uburezi

Minisiteri y'uburezi (MINEDUC) irasaba ko mbere y'amasomo habaho isengesho ku banyeshuli bose

Oct 06 2017
39

Amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) arasaba ko amasomo azajya atangizwa n'isengesho ku banyeshuli bose

Mu barangiza muri IPRC y'amajyepfo 80% muribo bahita babona akazi bidasabye gutegereza

Oct 11 2017
84

Abize imyuga n'ubumengiro barangiza mu ishuli rya IPRC y'amajyepfo bakomeje kugaragaza agaciro ku isoko ry'umurimo kuko abagera kuri 80% bahita babona akazi

Abarimu bo mu Rwanda no mu karere ka EAC bakanguriwe kwimakaza uburinganire

Oct 16 2017
81

Sendika y'abarimu mu Rwanda irashishikariza abarimukazi gushyira imbaraga mu kwigirira icyizere bongera ubushobozi n’ubumenyi mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda. Ibi byagarutsweho mu nama iteraniye i Kigali ihuje abarimukazi bari muri iyi sendika mu Rwanda ndetse n'abahagarariye amahuriro y'abarimu mu bihugu by'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba.

Abadepite batuwe agahinda n’imvune by’abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda

Nov 03 2017
66

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) bagejeje ku badepite imvune n’agahinda by’abarimu bayigishamo, bivuye ku mpinduka za hato na hato ziyihoramo ndetse n’uburyo abo barimu bitabwaho

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yahamagariye ababyeyi gukemura ikibazo cy’abana bava mu ishuri

Nov 05 2017
67

Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko bakwiye kongera kwiha intego yo gukundisha abana ishuri, abamenyesha ko kwigisha abana ari umurage nyawo bakwiye kubasigira kuko ari wo uzabafasha guhangana n’umuvuduko w’Isi no gutegura ejo hazaza heza.

Abasaga 300 barangije muri ICK bahawe impamyabumenyi

Nov 24 2017
66

Abanyeshuri 380 barangije icyiciro kabiri cya kaminuza mu myaka ya 2015 na 2016 mu mashami y’ubukungu, ishami ry’iterambere n’iry’itangazamakuru n’itumanaho mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK nibo bahawe Impamyabumenyi

Ikibazo cy'amafaranga ya buruse ahabwa abagiye kwiga muri kaminuza adahagije kigiye gukemuka

Dec 01 2017
55

Nyuma y'uko abanyeshuri bakunze kugaragaza ko amafaranga ibihumbi 25 bahabwa na Leta adahagije ku buryo babasha kubaho ndetse bakaniga neza Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente yabwiye Abadepite ko kirimo kwigwaho

Abarenga 1000 biga mu mashuli yisumbuye hirya no hino mu gihugu batishoboye n'imfubyi bagiye kugenerwa ubufasha n'umuryango w'abagiraneza wa Mercy Acts Foundation

Jan 05 2018
24

Umuryango "Mercy Acts Foundation" wo mu Budage usanzwe ufasha abana batishoboye n'imfubyi hirya no hino ku Isi mu kubishyurira ishuli n'ibindi bikenerwa ugiye gutangira ibikorwa nk'ibi mu Rwanda

REB yafatiriye by’agateganyo amanota y’abanyeshuri 153 bakekwaho uburiganya mu bizamini

Jan 11 2018
9

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyafatiriye by’agateganyo amanota y’abana 51 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange ‘Tronc Commun’, n’ay’abana 102 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2017.

Abana 8 bigiraga muri gereza y'abana ya Nyagatare batsinze ku kigero cyo hejuru

Jan 11 2018
10

Abanyeshuri 8 bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare barangije amashuri abanza batsinze neza ikizamini cya Leta cyabaye umwaka ushize.


<

Create Account



Log In Your Account