Ubukungu  »  Ubucuruzi

Abaturage baturiye umuhanda Kivu Belt bavuga ko batangiye kuwubyaza umusaruro

Oct 14 2017
23

Abaturage bo mu turere twa Karongi na Rutsiro barishimira umuhanda wa Kaburimbo Kivu Belt bahawe na perezida wa Repubulika, bakaba bemeza ko woroheje ubuhahirane hagati ya bo n'ibindi bice by'igihugu

Minicom n’abikorera banyuzwe n’imurikabikorwa ‘Iby’iwacu’ mu kumenyekanisha amazina y’ibicuruzwa

Oct 14 2017
24

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe kubimenyekanisha kuko amazina ya byo ataramamara.

Igishoro kidahagije gikomeje kuba ikibazo cy'ingutu ku bazunguzayi bakuwe mu mihanda

Oct 19 2017
42

Abazwi ku izina ry'Abazunguzayi bahoze bacururiza muri imwe mu mihanda ubu bakaba basigaye bakorera mu masoko bubakiwe barasaba kongererwa igishoro kugirango babashe kunguka bityo ntibazasubire mu mihanda

Hatangajwe igihe abanyarwanda bose bazatangira kwizigamira bitewe n’akazi bakora

Oct 24 2017
48

Nyuma y’uko itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagena imitunganyirize yabwo risohokeye mu igazeti ya Leta, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, iratangaza ko ikoranabuhanga rizafasha abanyarwanda bose kwizigamira ririmo gutunganywa kandi ritanga icyizere ko mu ntangiriro za 2018 rizatangira gukoreshwa.

Radisson Blu, Marriot na Kigali Serena Hotel ni zo z’inyenyeri eshanu muri 50 zagenzuwe

Oct 26 2017
49

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyatanze ibyemezo byo gukora, kinashyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, aho cyashyize Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel ku rwego rwa mbere rw’inyenyeri eshanu.

U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari muri gahunda ya"Doing Business 2018"

Nov 01 2017
50

Banki y’Isi yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakoze amavugurura menshi yorohereza abashoramari kurusha ibindi muri Afurika mu myaka 15 ishize.

Abinjira n’abasohoka mu Rwanda ntibemerewe kwambukana arenze 10,000 USD batayamenyekanishije

Nov 03 2017
61

Ishami rishinzwe iperereza ku mari mu Rwanda (Financial intelligence Unit) ryashyizeho amabwiriza agamije kugena ingano y’amafaranga (cash) cyangwa inyandiko mvunjwafaranga bitemerewe kwambutswa umupaka byinjizwa cyangwa bisohorwa mu Rwanda bitamenyekanishijwe ku bakozi ba serivisi z’abinjira n’abasohoka.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda yafunguye Inama rusange ya 49 y’Ihuriro ry’ibigo by’indege muri AfuriKa (AFRAA) ibera mu Rwanda

Nov 14 2017
60

Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente arasaba ibigo by’indege by’Afurika guhuza imikorere bagaharanira icyatuma urwego rw'ubwikorezi bw'indege rutera imbere no kurubyaza inyungu

Inguzanyo ya AfDB yitezweho kuba igisubizo cy'amazi muri Kigali

Nov 30 2017
59

Leta y'u Rwanda yagurijwe asaga miliyari 215 Frw na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) azarufasha mu gukwirakwiza amazi mu mugi wa Kigali no kuzamura ubumenyi mu iterambere ry’urwego rw’inganda mu Rwanda.

Ikibazo cyo gutegereza imodoka umwanya muremure muri Kigali kigiye kuva mu nzira

Dec 12 2017
41

Hagiye kongerwa muri imwe mu mihanda yo muri Kigali imodoka zitwara abagenzi benshi icyarimwe mu rwego gukemura burundu ikibazo cyo gutinda ku cyapa utegereje imodoka

Perezida Kagame yijeje Abashoramari ko Leta izakomeza kubaba hafi

Dec 19 2017
44

Ubwo yatahaga ku mugaragaro uruganda rwa “Afriprecast” rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwubatswe n'Umunyarwanda Perezida Kagame yavuze ko Leta izakomeza kuba hafi y'Abashora imari yabo mu Rwanda.

Gatete Claver yashyizwe mu Baminisitiri b’Imari muri Afurika babaye indashyikirwa mu 2017

Jan 02 2018
35

Ikigo gikora ubushakashatsi, ubugenzuzi no gukurikirana imikorere y’inzego z’ubukungu mu bigo bya Leta ku mugabane wa Afurika, Africa Performance Index (API), cyakoze raporo yashyize Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Amb. Claver Gatete mu bageze ku bikorwa by’intangarugero mu 2017.


<

Create Account



Log In Your Account