• socialize wit us:
Amakuru  »  Mu Mahanga

Abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kigaragaza ibimenyetso byo kuruka barahumurizwa

Oct 21 2017
14

Dr Dushime Dyrckx ukurikiranira hafi ibiza n’imitingito mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ahumuriza Abanyarwanda ko Nyiragongo yongereye ibimenyetso itari hafi kuruka.

Kenyatta yongeye gutsinda amatora bidasubirwaho n'amajwi 98.27%

Oct 31 2017
0

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yatangaje ko aya matora yabaye ku nshuro ya kabiri yanyuze mu mucyo nkuko byari byasabwe n’ubutabera. Chebukati mbere yo gutangaza uwatsinze by’agateganyo, yasabye abari bateraniye i Bomas, gufata umunota umwe bakibuka abatakarije ubuzima mu matora abiri abaye mu gihe kitageze ku kwezi. Yavuze ko Komisiyo y’Amatora yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba mu bice bitandukanye harabaye imyigaragambyo yatumye mu duce 25 asubikwa. Gusa kandi yagarutse ku kuba hari abaturage batigeze batora, avuga ko yubaha uburenganzira bwabo bwo kwitabira amatora cyangwa kuyareka. Uyu mugabo yabaye nk’ukomoza kuri Raila Odinga wamunenze, aho yavuze ko yahawe amazina atandukanye, bamwe bagaragaza ko ari umuyobozi udashoboye mu gihe imbere muri Komisiyo y’Amatora bagenzi be bagaragaza ko ari umuyobozi ugendera ku mahame.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika ibera i Dubai aho agomba gutangamo ikiganiro

Nov 02 2017
27

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai aho yitabiriye inama ikomeye mu rwego rw’isi yiga ku ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum) aho mu kiganiro yatanze yavuze ko Demokarasi nyayo igaragazwa n'iterambere ry'Abaturage


<

Create Account



Log In Your Account