Amakuru  »  Mu Rwanda

Leta y'u Rwanda iremeza ko itigeze ibangamira iperereza rya komite ya loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

Oct 23 2017
2

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye arahakana ibivugwa n'intumwa zigize komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo ko zaba zarashyiriweho amananiza mu gukora akazi kazo mu Rwanda

Ubufatanye hagati ye n'Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cyo kuba Indashyikirwa

Oct 19 2017
7

Igihembo gihabwa abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa cyashyikirijwe Perezida Kagame ,akaba avuga ko gukorera hamwe kw'Abanyarwanda ariryo banga ryo gukora ibidakunze gukorwa na benshi

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yeretswe imyitozo y'Ingabo z'u Rwanda yo kurasa

Nov 10 2017
8

Perezida Paul Kagame arikumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumva beretswe imyitozo yo kurasa yaberaga mu Ishuli rya Gisirikare rya Gabiro mu Karere ka Gatsibo

Ubuyobozi bwa Trump bushaririye impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda

Oct 16 2017
4

Icyizere cyo gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikomeje kuyoyoka ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko azakira impunzi nke zishoboka mu gihugu cye mu myaka azamara ku butegetsi.

Biteye urujijo uburyo hari abemererwa gukora ibizamini by’akazi badafite impamyabumenyi

Oct 17 2017
8

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta igaragaza ko mu mitangire y’ibizamini by’akazi hakigaragaramo uburiganya ku buryo hari n’abemererwa gukora ibizamini by’akazi batujuje ibyangombwa.

Gukorera hamwe nk'ikipe itsinda hagati y’abakozi yahesheje umwanya wa mbere Umurenge wa Kimihurura

Oct 17 2017
4

Imikoranire myiza ibaranga yabafashije kwegukana umwanya wa mbere mu karere ka Gasabo nkuko byemezwa n'ubuyobozi bw'umurenge wa Kimihurura

Perezida Kagame yitabiriye inama y'umuryango wa ICGLR ibera i Brazzaville

Oct 19 2017
12

Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye inama y'Abakuru b'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari ICGLR ibera i Brazzaville muri Congo Brazzaville.

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije amahanga aho ubumwe bw'Abanyarwanda bwavuye n'aho bugeze kugeza ubu

Oct 20 2017
11

Madamu Jeannettte Kagame yasobanuye ko Jenoside yatanze isomo rikomeye ku Banyarwanda ryo kurwanya amacakubiri himakazwa ubumwe bw'Abanyarwanda

Abashinjwa ibyaha bya ruswa bimaze kugaragara ko hari zimwe mu nkiko zibakingira ikibaba

Oct 17 2017
5

Umuvunyi mukuru Bwana Anastase Murekezi atangaza ko atemera uburyo bamwe mu bashinjwa ibyaha bya ruswa bagirwa abere n'inkiko kandi haba hari ibimenyetso byayo bifatika.

Perezida Kagame agiye kongera guhabwa igihembo kiri mu bikomeye ku isi

Oct 21 2017
4

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame biteganyijwe ko agiye kongera guhabwa ikindi gihembo cyitwa

Abagura indaya noneho ntiborohewe kuko u Rwanda ririmo gukora itegeko ribahana

Oct 25 2017
0

Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi ryashyiriyeho ibihano abagura indaya n’abashora abandi mu buraya.

U Rwanda rwagenderewe n’Abanyafurika barenga Miliyoni eshatu mu 2016

Oct 26 2017
5

Kuva mu 2013 u Rwanda rwafunguriye amarembo abanyafurika rubakuriraho imbogamizi zijyanye no gusaba no kubona viza, aho bamwe bazikuriweho burundu abandi bakoroherezwa kuzibona bageze mu gihugu

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye abanyamuryango bashya ba Unity Club umukoro ubategereje

Oct 27 2017
5

Madamu Jeannette Kagame yahaye ikaze abanyamuryango bashya 18 binjiye mu muryango Unity Club Intwararumuri, abasaba kutagira ubwoba bwo gutwara urumuri rw’ubumwe n’ubwiyunge rubumbatiye imbaraga zo gukomeza kubaka ubunyarwanda n’u Rwanda

Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa amashuri i Karembure

Oct 29 2017
1

Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahanga, mu muganda usoza ukwezi kw’Ukwakira 2017, ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba by’amashuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure.

Amayeri atanu abayobozi bakoresha banyereza umutungo wa Leta

Oct 29 2017
0

Abayobozi bagaragayeho amakosa yatumye Leta y’u Rwanda itakaza umutungo bakunze guhatwa ibibazo imbere y’Inteko bakisobanura, bakavuga ko bagiye kwikosora nyamara ngo hari amayeri baba bakoranye ayo makosa.

Abadepite bababajwe bikomeye n'uburyo umwana yarererwa mu kiraro cy'ingurube

Oct 31 2017
0

Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi batabarije umwana w’umukobwa uvuka i Muhanga watawe na Nyina kwa Nyirakuru agasigara amurerera mu kiraro cy’ingurube

Akato kahawe ibigo 181 byapiganiraga amasoko ya leta mu Rwanda

Oct 31 2017
0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) cyashyize mu kato ibigo 181 kubera uburiganya byagaragaweho mu gupiganira amasoko, aho harimo ibigera kuri 34 byazize gutanga amakuru y’ibinyoma igihe bipigana no kutubahiriza amasezerano nyuma yo kuyatsindira.

Guteka hadakoreshejwe inkwi nibyo Minisitiri w'intebe yasabye abaturage b'akarere ka Nyagatare

Oct 31 2017
0

Minisitiri w'intebe Dr. Eduard Ngirente arasaba abaturage ba Nyagatare kubungabunga amashyamba bakoresha uburyo bwo guteka budakoresha inkwi

Umwe mu bakoranye icyaha na Kizito Mihigo yatorotse gereza yari afungiwemo

Nov 01 2017
3

Uwahoze ari umunyamakuru wa radiyo Ubuntu butangaje NTAMUHANGA CASSIEN wari afungiwe muri gereza ya Nyanza yaraye atorotse nkuko umuvugizi wa RCS abyemeza

PAC irasaba guta muri yombi abagaragaweho n'imicungire mibi y'umutungo wa leta bagisohoka mu Ngoro y'Inteko ishinga Amategeko

Nov 02 2017
3

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo wa leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) irasaba ko yahabwa ububasha bwo guta muri yombi abagaragaweho imicungire mibi y'umutungo wa leta bagisohoka mu Nteko ngo bajye gusibanganya ibimenyetso

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi mu kubahiriza uburinganire

Nov 03 2017
8

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore, nk’uko bigaragara muri raporo ya Global Gender Gap 2017 yasohotse kuri uyu wa Kane.

Kayonza: Umusirikare ufite ipeti rya Major mu ngabo z'u Rwanda na Bishop bapfuye bazize impanuka y'imodoka

Nov 05 2017
0

Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Lt. Col. Innocent Munyengango aremeza ko Umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda ufite ipeti rya Major yitabye Imana azize impanuka y'imodoka hamwe n;umusivile umwe abandi bagenzi 10 barakomereka

Gitifu w’ akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi ataramara umwaka muri akazi acyekwaho kurigisa umutungo

Nov 05 2017
1

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Bihezande Bernard hamwe n’abakozi babiri bakoranaga batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

"Iyo Abanyarwanda bakomeza gutega amaboko iterambere ry'ubukerarugendo ntiryari kugerwaho" Perezida Kagame

Nov 07 2017
12

Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere y’ubukerarugendo mu Rwanda ritashoboraga kugerwaho iyo abanyarwanda badahindura imyumvire ngo bumve ko bakwiye kwigira aho gukomeza gutega amaboko abaterankunga. Yabitangaje kuri uyu wa Mbere nyuma yo guhabwa igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo kizwi nka ‘World Tourism Award 2017’ yaherewe i Londres mu Bwongereza, mu muhango wo gufungura inama mpuzamahanga ku bukerarugendo (World Travel Market London). Perezida Kagame yavuze ko guhabwa iki gihembo bisobanuye byinshi ku mbaraga z’abanyarwanda mu guteza imbere ubukerarugendo burambye mu myaka 20 ishize. Yagize ati “ Twakoze ibishoboka mu kurengera ibidukikije, twubaka ibikorwaremezo ku bashyitsi bacu n’abaturage kugira ngo babashe kwishimira ibyiza byihariye bihaboneka. Iterambere ry’uru rwego ryerekanye ko rishobora kuba ishingiro by’uburumbuke busangiwe, by’umwihariko kubera ko duharanira ko abanyarwanda bungukira mu musaruro w’ubukerarugendo.” Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo ritari kugerwaho, iyo hataba ko buri munyarwanda yumva akamaro ko kwigira aho gutega amaboko. Ati “Ibyo byashobotse kubera ko abanyarwanda bahinduye imyumvire bakava ku gutega amaboko bakagira imyumvire yo kwihesha agaciro no kwigira. Niyo mpamvu nk’urugero, abahoze bashimuta inyamaswa baje guhinduka ab’ingenzi mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.” Kagame yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwatangiye indi nzira yo guhuza abanyarwanda n’ibindi bice by’isi hifashishijwe sosiyete y’indege ya Rwandair.Yavuze ko ari nabyo iki gihembo gisobanuye cyane ku banyarwanda. Ati “Turi kugerageza kongera uburyo bwo guhuza abanyarwanda n’ibindi bice by’Isi, ari nacyo iki gihembo gisobanuye kuri twe. Ni ibintu byagarutsweho cyane ku mugabane wacu, aho Abanyafurika twiyemeza kwigenera ahazaza hacu.” Yongeyeho ko ubu nta rwitwazo ruhari nkuko byahoze kugira ngo u Rwanda rwinjire ku isoko ry’ubukerarugendo bwo gutwara abantu mu ndege. Ati “Nkuko mubibona, nta rwitwazo ruhari.U Rwanda rwabaye hanze y’isoko ry’ubukerarugendo bwo gutwara abantu imyaka myinshi kandi ingaruka zabyo twarazibonye.” Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, yagaragaje ko urwego rwa serivisi ari narwo rubarizwamo ibijyanye n’ubukerarugendo rwinjije 48 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2016. Muri uwo mwaka, serivisi zishingiye kuri hoteli na resitora zazamutse ku rugero rwa 11% bitewe na gahunda yo kwakira inama n’ibikorwa bitandukanye, n’imirimo y’ubwikorezi izamuka ku rugero rwa rwa 8% ahanini bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse ku rugero rwa 15%. Perezida Kagame amaze gushyikirizwa igihembo yagenewe mu nama mpuzamahanga ku bukerarugendo i Londres mu Bwongereza Perezida Kagame yakira igihembo yahawe kubera guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo Perezida Kagame yavuze ko igihembo yahawe kivuze byinshi kandi ari uburyo bwo kuzirikana imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije Kagame yavuze ko iyo hataba uguhindura imyumvire kw'abaturage ubukerarugendo butari gutera imbere Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo bafata selfie hamwe na Perezida Kagame Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, Clare Akamanzi(Iburyo), mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo i Londres Perezida Kagame yasuye igice u Rwanda rwamurikiragamo ibijyanye n'ubukerarugendo muri iyi nama mpuzamahanga U Rwanda rwari rufite aho rumurikira ibijyanye n'ubukerarugendo Kwamamaza Kwamamaza Izindi nkuru wasoma Abahanga mu kurira imisozi bagiye kuzamuka Karisimbi n’indi ya mbere miremire mu karere 4 0 0 Ubukerarugendo Famtrip, urugendo Brussels Airlines yatemberejemo Abanyarwanda i New York 3 0 0 Uko hoteli zo mu Rwanda zirutana mu nyenyeri 3 0 0 Radisson Blu, Marriot na Kigali Serena Hotel ni zo z’inyenyeri eshanu muri 50 zagenzuwe 9 0 0 Inkuru ziheruka - Ubukerarugendo Perezida Kagame azahemberwa guteza imbere ubukerarugendo 21/10/17 - 09:22 Simone Kuhn uri mu bakomeye mu micungire y’amahoteli muri Afurika yagiriye inama abagore 19/10/17 - 11:55 Umunyafurika y’Epfo yahawe gucunga Akagera Game Lodge 12/10/17 - 11:00 U Rwanda rwahembwe nk’igihugu gikurura ba mukerarugendo kurusha ibindi muri Afurika 11/10/17 - 08:39 Uko u Rwanda ruzakuba kabiri inyungu y’ubukerarugendo ikagera kuri miliyoni $800 mu myaka irindwi 08/10/17 - 01:20 Ahantu hadasanzwe hakurura abanyarwanda benshi (Amafoto) 04/10/17 - 03:41 Kwamamaza TANGA IGITEKEREZO AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE OHEREZA Kwamamaza

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yakiriyeRory StewartMinisitiri w'Ubwongereza ushinzwe umugabane wa Afurika

Nov 09 2017
8

Perezida wa Repulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Rory Stewart Minisitiri w'Ubwongereza ushinzwe umugabane wa Afurika na Stefano Manservisi Umuyobozi Mukuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ushinzwe ubutwererane n’Iterambere

Minisitiri Busingye yabwiye komisiyo z’uburenganzira bwa muntu ko hari ibibazo bidakwiye kubonerwa urwitwazo

Nov 09 2017
8

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu zikwiye gukomeza gukurikirana ibibazo byugarije Abanyafurika, usanga kubikemura biri mu bushobozi bw’Abanyafurika ariko ntibikorwe.

Igipolisi cy;u Rwanda cyaje ku mwanya wa 2 ku mugabane wa Afurika

Nov 10 2017
13

Raporo y'umwaka wa 2016 y'Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n'Abashinzwe Umutekano ku Isi igaragaza ko Polisi y'u Rwanda iri ku mwanya wa 50 ku Isi n'uwa 2 muri Afurika mu bijyanye nuko Polisi z'Ibihugu zihagaze

Igihembo mpuzamahanga mu bijyanye n'ubufaasha mu by'amategeko cyahawe u Rwanda

Nov 11 2017
27

Gushyiraho ibiro bitanga ubufasha mu by'amtegeko (MAJ) byatumye Minisiteri y'Ubutabera yegukana Igihembo Mpuzamahanga cyatangiwe muri Maroc

Perezida Kagame mu ruzinduko i Dakar muri Senegal mu nama yiga ku Mahoro n'Umutekano

Nov 13 2017
20

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 ugushyingo nibwo Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegali aho yitabiriye Inama y'ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryiga ku bibazo by'Amahoro n'Umutekano aho igomba kuba ku ncuro yayo ya kane

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yakiriye Kersti Kaljulaid uyobora igihugu cya Estonia

Nov 19 2017
15

Nyuma y'uruzinduko rwe mu Gihugu cya Ethiopia Perezida Kersti yageze mu Rwanda aho yakiwe n'Abayobozi Bakuru b'Igihugu batandukanye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali (Kanombe)

Perezida Kagame yatanze impeta z'ishimwe ziswe iz'Igihango ku bantu icyenda

Nov 20 2017
10

Impeta z'ishimwe ziswe iz'igihango Perezida Kagame yazihaye abantu icyenda bagizze uruhare mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside

Batanu barimo n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe batawe muri yombi

Nov 20 2017
22

Meya w'Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert n'abandi bayobozi batanu barimo n'uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa wako bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kunyereza umutungo wa leta

Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Nov 24 2017
11

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yakiriwe na Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) aho baganiriye ku mubano w'Ibihugu byombi

Babiri bafunzwe nyuma y'uruzinduko rwa Minisitiri w'Intebe mu majyaruguru

Nov 24 2017
22

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo hemejwe amakuru y'itabwa muri yombi ry'uwari Visi-Perezida hamwe n'Umunyamigabane mu ikusanyirizo ry’ibirayi ryo mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera.

Minisitiri w'ingabo Gen.James Kabarebe yasabye urubyiruko guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kubana neza n'ibihugu bituranye n'u Rwanda

Nov 26 2017
76

muri Kongere y'Urubyiruko rushamikiye kuri FPR yabaye kuri iki cyumweru Minisitiri w'ingabo yavuze ko afitiye icyizere urubyiruko ndetse ko nta tandukaniro n'ababohoye urwanda

Abapolisi b'u Rwanda basaga 660 bari mu butumwa bw'amahoro basimbujwe

Nov 29 2017
12

Kuri uyu wa kabiri Polisi y'u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusimbuza Abapolisi bayo bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo na Centafrique

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwateye utwatsi ikirego Mnirareba aregamo Musenyeri Thadee Ntihinyurwa

Nov 30 2017
13

Kuri uyu wa kane nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko rwanze kwakira ikirego cya Manirareba ngo kuko nta shingiro gifite

Abafite ubumuga Bashyiriweho ikigo kizabafasha kwiga gukoresha ikoranabuhanga

Dec 04 2017
13

Mu Karere ka Kicukiro hatashywe ikigo kizajya kigisha ikoranabuhanga abafite ubumuga bwo kutabona ndetse no kutavuga

Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 ukuboza 2017

Dec 06 2017
3

Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa kabiri muri Village Urugwiro iyoboze na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze ifata imyanzuro kuburyo bukurikira:

Abaminisitiri Dr. Musafiri Papias Malimba w'Uburezi na Nsengimana Jean Philbert w'Ikoranabuhanga basimbujwe

Dec 07 2017
28

Kuri uyu wa gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye mu myanya Abaminisitiri Dr.Musafiri Papias Malimba wari uw'Uburezi ndetse na Jean Philbert Nsengimana wari uw'Ikoranabuhanga

Polisi yataye muri yombi Umwalimu wari ubitse ibendera ry'igihugu na Kanyanga iwe mu rugo

Dec 07 2017
29

Mu karere ka Karongi Umwalimu wigisha mu ishuli ryisumbuye arafunzwe azira kuba yarafatanywe ibendera ry'igihugu,ijerikani ya kanyanga ndetse na bumwe mu bwoko bw'ibinini

Madamu Jeannette Kagame yatanze ibihembo ku rubyiruko rwabaye Indashyikirwa

Dec 09 2017
21

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga w'Umuryango Imbuto Foundation yahembye urubyiruko rwakoze ibikorwa bitanga ikizere ku iterambere ry'igihugu

Perezida Kagame ari muri Ghana aho yitabiriye inama yiga ku ntego z'iterambere rirambye

Dec 11 2017
14

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yageze muri Ghana aho yitabiriye inama yiga ku buryo ibihugu byagera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs)

Umuryango wo mu budage usanzwe ufasha abana batishoboye "Mercy Acts Foundation ugiye gutangira gukorera mu Rwanda

Dec 15 2017
31

Umuryango "Mercy Acts Foundation usanzwe ufite ibikorwa byo gufasha abana batishoboye hirya no hino ku Isi mu ibikorwa by'uburezi ugiye gutangira ibikorwa byo gufasha mu rwanda

Perezida Kagame amaze gutaha ku mugaragaro Ingoro ivuga ku mateka yo guhagarika Jenoside

Dec 13 2017
33

Ku cyicaro cy'ingoro y'inteko ishinga amategeko hamaze gufungurwa ingoro y'amateka ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994

Abaminisitiri bashya baherutse guhabwa inshingano barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Dec 14 2017
13

Perezida Kagame Yakiriye indahiro z'Abaminisitiri bashya baherutse gushyirwa mu myanya

abasaga 2000 bitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirana ku ncuro yayo ya 15

Dec 18 2017
17

Mu nyubako Kigali Comvention Centre Hateraniye Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye,Inshuti z'u Rwanda n'Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano

Perezida Kagame yavuze ko abica nkana ururimi rw'Ikinyarwanda bakwiriye guhagurukirwa

Dec 19 2017
42

Perezida Kagame yavuze ko abagoreka Ikinyarwanda ku bushake bakwiriye kwitabwaho kuko kutamenya ururimi atari ikosa uhubwo ko ikibaazo ari ukwanga gukosorwa

James Sano wayoboraga WASAC yahanaguweho ibyaha byose yaregwaga

Dec 30 2017
7

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Sano James wayoboraga Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) agizwe umwere ku byaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko yari akurikiranyweho

Bamwe mu Banyarwanda bamaze iminsi bafungiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Dec 30 2017
24

Abanyarwanda batanu bari bamaze iminsi bafunzwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Uganda bagaruwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017.

Ibikorwa Nyamukuru bihishiwe abanyarwanda mu mwaka wa 2018

Jan 05 2018
19

Ni byinshi abanyarwanda bakomeje kurota bigiye kuba impamo muri uyu mwaka wa 2018, ubumbatiye imishinga na gahunda zizatuma barushaho kugira ubuzima buzira umuze, kujijuka, gukungahara kurushaho ndetse n’urwego rw’ubukungu muri rusange rugahinduka, bityo u Rwanda rukabarirwa mu bifite ubukungu buciriritse.

Abanyamahanga bose baza mu Rwanda batangiye guhabwa Viza bageze aho binjirira mu gihugu

Jan 02 2018
3

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka, rwatangaje ko guhera kuri uyu wa 1 Mutarama 2018, abanyamahanga bose baza mu gihugu bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda batagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

Rusizi: Havumbuwe imirima y’urumogi, ubuyobozi bwibeshyaga ko ruturuka muri Congo gusa

Jan 10 2018
10

Urumogi rukunze gufatwa muri Rusizi ruturuka i Bukavu ariko mu nama y’umutekano yaguye kuwa 9 Mutarama hagaragajwe ko mu Murenge ya Gihundwe, Nkanka na Gitambi havumbuwe abaturage baruhinga hagati y’indi myaka.

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Jan 11 2018
9

Perezida Kagame yakiriye abayobozi babiri b’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika (African Wildlife Foundation), barimo; Benjamin William Mkapa wigeze kuyobora Tanzania, ubu akaba ari umwe mu bayobozi b’uyu muryango na Kaddu Sebunya uwuyobora.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi arasura u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama 2018

Jan 11 2018
8

Ingendo za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa muri Afurika ziratangirira mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano muri politiki hagati y’ibihugu byombi.

Abanyerondo batwikiye abana muri ruhurura bakatiwe gufungwa burundu

Jan 12 2018
16

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Uzabakiriho Vedaste na Twahirwa Antoine, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica babigambiriye abana batatu, babatwikiye muri ruhurura mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize.

Aba-ofisiye barimo Fred Ibingira na Jacques Musemakweli bazamuwe mu ntera

Jan 12 2018
9

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba nUmugaba wIkirenga wIngabo zu Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Fred Ibingira wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali akagirwa Jenerali na Jacques Musemakweli wakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro akagirwa Lieutenant Jenerali.


<

Create Account



Log In Your Account